Uyu munsi ndi umurezi mwiza w’abana b’abakobwa mbikesheje Imbuto Foundation

Sr. Ayingabiye Anne Marie ni Umurezi n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire myiza mu kigo cy’amashuri yisumbuye. Nyuma yo guhabwa amahugurwa yatangiye guha agaciro ubushobozi bw’umwana w’umukobwa.
‘Ndi umurezi ushinzwe imyitwarire nkaba ndera abana b’abakobwa. Mu byo mparanira, icya mbere ni uko umwana w’umukobwa arangiza afite ubushobozi bwo kwita ku iterambere rye n’iry’umuryango we, ndetse n’umuryango Nyarwanda muri rusange.

Urugendo rwanjye na Imbuto Foundation rwatangiye mu 2011. Ikintu cya mbere ni umuryango wagize uruhare mu kumfasha kumenya abana b’abakobwa, mu buryo bubiri, harimo amahugurwa umuryango wampaye mu kurera umwana w’umukobwa, nkamenya kwita ku bibazo bye, ibituma atabasha gutsinda neza mu myigire ye, n’uko namufasha kubikemura, bityo imyigire ye ikabasha kuzamuka.

Icya kabiri Imbuto Foundation yamfashije mu burezi ni ukubona bafasha abana b’abakobwa kubona amafaranga y’ishuri. Iyo twabaga twohereje umwana w’umukobwa kubera kubura amafaranga y’ishuri, yagera mu rugo ntagaruke byaratubabazaga cyane.’’

Sr. Ayingabiye atanga urugero rw’umwana w’umukobwa wasezerewe ku ishuri kubera amafaranga y’ishuri iwabo babura ayo bishyura, bagenzi be bamuvuganiye, ubuyobozi bw’ishuri bwandikira Imbuto Foundation iramufasha, kuva icyo gihe yagiye agira amanota ya mbere kugeza arangije kaminuza.

Bitewe n’urugendo nakoranye na Imbuto Foundation harimo no kudufasha kubaka icyizere mu mwana w’umukobwa byatumye mu myanzuro yanjye mfata uwo guha abana b’abakobwa inshingano nyinshi kandi bakazikora neza, nanjye mu kazi kanjye ka buri munsi binyubakamo kumva ko umwana w’umukobwa ashoboye kandi yifitemo ubushobozi cyane iyo abonye umuherekeza muri urwo rugendo.

Uko ntekereje Imbuto Foundation nshimira Imana kubera ko hari abantu ituma batekereza kure bakareba ibibazo umuryango ufite kandi bakigiramo umutima wo kubikemura.