Imbuto Foundation yabaye igisubizo ku bibazo by’ingutu byari byugarije urubyiruko

Nzabampema Liana ni Umuyobozi Mukuru mu Muryango Segal Family Foundation, umaze imyaka igera kuri 10 ukorana na Imbuto Foundation. Mu buhamya bwe, avuga ko bishimira gufatanya n’abantu bagamije kuzamura ubuzima bw’imiryango ifite intege nke no gukemura ibibazo byugarije urubyiruko n’abagore.

Muri Segal Family Foundation twizera ko ibisubizo abantu bishakamo ari byo byiza kandi bitanga impinduka mu buryo burambye kandi ni yo gahunda ya Imbuto Foundation.
Mu myaka igera ku 10 Segal Family Foundation imaze ikorana na Imbuto Foundation, twiboneye iterambere ridasanzwe muri gahunda zayo zose ariko biturutse ku buyobozi bwiza bwa Madamu Jeannette Kagame.
Yagize uruhare mu gushyiraho gahunda zitandukanye zigamije gukemura ibibazo by’ingutu byugarije imiryango itishoboye n’urubyiruko.
Twanabonye Imbuto Foundation ifasha imiryango itandukanye ikorana bya hafi n’abaturage mu kuyubakira ubushobozi haba mu bumenyi n’uburyo bw’amafaranga kugira ngo ibashe kugera ku ntego zayo kuko yegereye abaturage cyane kandi byatumye akamaro ibagirira karushaho kwiyongera.
Tubashimira imyaka bamaze batanga umusanzu ntagereranywa kandi hari byinshi byo kwishimira ku bikorwa byakozwe. Segal Family Foundation yiteguye gukomeza gufatanya na Imbuto Foundation uko ikomeza kwagura ibikorwa byayo hirya no hino mu gihugu.
Iyo ntekereje Imbuto Foundation n’ibikorwa byayo, mbigereranya n’urumuri. Uburyo Abanyarwanda bahererekanya ubushobozi ni ishusho nyayo y’ibikorwa bihamya ko imiryango y’imbere mu gihugu ari ingirakamaro.

Twizeye ko ubuyobozi bwa Imbuto Foundation buzakomeza guharurira inzira urubyiruko rwo mu Rwanda no muri Afurika, kandi ndabifuriza kuzagera ku byiza byinshi.

Mukomeze kubera urugero rwiza imiryango itandukanye mufasha, abagenerwabikorwa n’abaterankunga.