Imbuto Foundation yampaye ubuzima bufite icyerekezo

Hitimana Ildephonse ni Umukozi wa Imbuto Foundation muri Gahunda y’Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato (ECD) kuva mu 2014. Mu gihe amaze akora muri uyu muryango yishimira intambwe amaze gutera, kuko ubuzima bwe bwagize icyerekezo gihamye nyuma yo kwitabira ibiganiro byategurwaga n’uyu muryango muri gahunda zo kwita ku rubyiruko akahungukira ubumenyi mu gukoresha neza umutungo.

Ninjiye muri Imbuto Foundation mu mwaka wa 2013, ntari umukozi uhoraho, ndi uwifashishwa muri Gahunda ya ‘Rwanda Speaks’ aho nahuguraga urubyiruko ruhugura abandi muri gahunda y’ibiganiro mpaka bigamije kubaka, byabaga hagati y’urubyiruko bigamije kubatoza gutanga ibitekerezo byabo no kuvugira mu ruhame.

Gukorana na Imbuto Foundation icyo byanyunguye harimo ibijyanye no kunyubaka mu bumenyi, imyitwarire n’ubushobozi mu gukora umurimo unoze.
Nize gukorana n’abandi aho mbere numvaga ko niba ndi muri ECD, nkaba nakoze ibyo nshinzwe numvaga bihagije, ariko uko nagiye ngirwa inama naje kumva ko kugira ngo igihugu gitere imbere ntabwo umuntu areba ibye gusa, ahubwo umaze gukora ibiri mu nshingano zawe ureba na bagenzi bawe ukibaza uti ‘ese bo bari kugera ku ntego zabo? Ese nabafasha iki?’ Na bo kandi bakabigenza gutyo.
Igihe nitabiraga ibiganiro bya ‘Youth Forum Series’ i Gabiro byavugaga ku guhagarara neza mu bukungu ‘Financial Fitness’ ni hamwe mu hantu hampinduriye ubuzima. Nahageze nta kintu na kimwe ntunze ariko icyo kiganiro cyanyubatsemo ibintu bikomeye, bituma mpindura uburyo nacungaga umutungo wanjye.
Nahungukiye ko amafaranga ninjije nizigama 10% kandi ntazaveho utagiye kuyashora mu bintu bibyara andi mafaranga. Nahigiye kandi gukora igenamigambi, ku buryo iyo mbonye amafaranga ngomba kubanza gutegura icyo ngiye kuyakoresha mbere yo gutangira kuyakoresha.
Ndi Hitimana wahuye na Imbuto Foundation nta nzu, nta butaka i Kigali ariko ubu inzu ndayifite, mfite n’indi mitungo itimukanwa n’amatungo noroye. Imbuto Foundation yamfashije kugera ku nzozi zo kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Imbuto Foundation ni urukundo kuko ibikorwa byayo, ibyo yankoreye ni ibimenyetso by’urukundo Madamu wa Perezida wa Repubulika akunda abaturage, ari byo byangezeho na bagenzi banjye natwe urwo rukundo tukarugeza ku baturage dukorera.

Imbuto Foundation nayifuriza kwaguka, kutabura icyo iha abayisanga kuko abo yagabiye, abo yahaye amata bayihoza ku mutima aho bari hose.’’