Imbuto Foundation yambereye imbuto koko!

Habiyambere Emmanuel w’imyaka 29, avuka mu Murenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gisiza mu Murenge wa Rukoma. Ni umugenerwabikorwa wa gahunda ya ‘Peer educators’’. Yatangiye gukorana na Imbuto Foundation mu 2011.

Nyuma yo guhugurwa, nabaye Perezida w’abarimu bahugura abandi mu Karere ka Gicumbi. Nyuma natangije itsinda ryita ku buzima bw’imyororokere muri kaminuza aho nasoreje ibijyanye n’ubuforomo.

Natangiye gushyira mu bikorwa Umushinga wanjye “Menya Wirinde”, ukoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube mu gufasha urubyiruko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere, hanibandwa ku bafite ubumuga.Uyu mushinga uri mu yatsinze muri iAccelerator ku nshuro ya gatatu.

Imbuto Foundation nayigiriyeho umugisha, abandi batahita babona mu buryo bwihuse. Uyu muryango wanteye ishaba kuko umunsi natekereje ko ubumenyi nahawe ngiye kubukoresha mpindura umuryango Nyarwanda ni bwo nahise ntsindira igihembo cya miliyoni 10 Frw muri iAccelerator.

Ibi bihembo byamfunguriye amarembo, ngirana amasezerano na UNFPA, Minisiteri y’Urubyiruko na KOICA. Ni bwo nahise nzamurwa mu ntera mpabwa kuyobora Ikigo Nderabuzima cya Gisiza mu Murenge wa Rukoma.

Ibikorwa bya Imbuto Foundation ni bigari ku buryo bikwiye kurenga u Rwanda bikajya n’ahandi.

Imbuto Foundation ni byose!

Imbuto Foundation yabaye imbuto koko. Mu 2011 uyu muryango wabonaga ko nshobora kuzagira ubuzima bw’Abanyarwanda ngira mu nshingano zanjye mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Uyu munsi mfite abaturage barenga ibihumbi 13 nshinzwe, nganira na bo ku buzima bw’imyororokere.

Impamvu mvuga ko Imbuto Foundation ari “byose” ni uko ireba ufite igitekerezo cyiza, ikamushyigikira na we akagishyira mu bikorwa.