Ndifuriza Imbuto Foundation gukomeza kujya imbere!

Murindabigwi Meilleur ni Umuyobozi Mukuru wa IGIHE, ikigo gikora ibyerekeye Ikoranabuhanga, Itumanaho n’Itangazamakuru. Yahawe ishimwe rya CYRWA mu 2011, ndetse yitabiriye gahunda zitandukanye za Imbuto Foundation zirimo ‘Edified Generation’ na ‘Youth Forum Series’.
‘Ndi umwe mu bahawe ishimwe rya CYRWA, iri shimwe narihawe mu mwaka wa 2011. Muri icyo gihe n’ubundi ibyo nakoraga ni byo nkirimo, ariko kubona iryo shimwe byaduteye imbaraga mu gukomeza umurimo, bitugaragariza ko hari uburyo umurimo twari turi gukora wazanaga impinduka ku Banyarwanda muri rusange.

Nitabiriye porogaramu nyinshi za Imbuto Foundation nakuyemo inyigisho nyinshi kuko duhuriramo n’urundi rubyiruko hakabaho kujya inama ku buryo byangiriye umumaro munini haba kuri njye n’abandi b’urungano.

Iyo ntekereje Imbuto Foundation amagambo ya mbere anza mu mutwe ni amagambo yo mu cyongereza: ‘educate, engage, empower’, kuko ahanini imirimo ya Imbuto Foundation yibanda kuri izi nkingi eshatu; Kwigisha biciye mu biganiro cyane cyane urubyiruko, bigaherekezwa no kuruzamura mu buryo butandukanye.

Ndifuriza Imbuto Foundation gukomeza kujya imbere no gukomeza kugira uruhare runini mu guteza imbere urubyiruko n’abagore hano mu Rwanda.