Gukorana na Imbuto Foundation byamfashije kwagura ibikorwa byanjye

Umunyamideli Toni Grace, witabiriye irushanwa rya ArtRwanda – Ubuhanzi, icyiciro cya mbere, avuga ko gukorana na Imbuto Foundation yabivomyemo ubumenyi bwatumye abasha kwagura ibikorwa bye binyuze mu mahugurwa yagiye ahabwa, ku kunoza imikorere no kwagura ibikorwa.

Natangiye gukorana na Imbuto Foundation muri 2018, aho nahatanaga mu irushanwa rya ArtRwanda – Ubuhanzi, mu cyiciro cy’abanyamideli.
Kugeza n’ubu turacyakorana kuko bamfasha byinshi biteza imbere ubucuruzi bwanjye.

Ndashimira Imbuto Foundation ku bufasha badahwema kumpa mu bikorwa byanjye by’ubucuruzi.