Imbuto Foundation yahinduye inzozi zanjye zo kuba umukinnyi wa Film

Umukiza Annualite ni umukinnyi wa Filime n’Ikinamico. Ni umugenerwabikorwa wa ArtRwanda- Ubuhanzi, Irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi rigamije gushaka impano mu rubyiruko no kuzishyigikira

Ubuzima turimo akenshi bushobora gutuma hari ibyo tutageraho kandi dufite ubushobozi. Ibyo ntibiterwa n’ikindi ahubwo ari uko usanga ubwacu tutiyumvamo ubwo bushobozi dufite.

Akenshi bisaba umuntu ugusindagiza akakubera itabaza nawe ukamugenderaho. 

Mu buzima bw’ibyaro hari impano zisa n’izipfundikiweho agatebo bitewe ahanini no kubura uko abazifite bazigaragaza.

Mu buzima bwanjye nakuriye mu cyaro, niyumvamo kuba mfite impano itangaje yo gukina ikinamico ariko nkagorwa no kubona aho nagaragariza ibyo nshoboye.

Nahoraga ndota kuba umukinnyi wa filime, gusa bitewe nuko nabaga mu cyaro inzozi zanjye nabonaga zitazaba impamo.

Hashize iminsi itari mike mu 2018 mpura na Imbuto Foundation muri gahunda ya ArtRwanda- Ubuhanzi, igikorwa cyo kuzamura impano z’ubuhanzi mu rubyiruko.

Nubwo nari mfite inzozi zo kuzaba umukinnyi wa firime ariko bitewe n’ahantu nakuriye mu cyaro kubona abantu mufatanya byabaga ari akazi gakomeye.

Naje kumenya ko hari umushinga wa ArtRwanda- Ubuhanzi, nagiye mu marushanwa nk’abandi ndatsinda.

Imbuto Foundation yaramfashe barantegura, barananyigisha ku buryo banshyize ku isoko ry’umurimo ntangira gukora.

Ibi byari bimfunguriye amarembo yo kugaragaza impano yari yarapfukiranwe. Aho niho natangiye kubonera ko ibyari inzozi zanjye bitangiye kuba impamo.

Naje gusubiza amaso inyuma nsanga mu gace nakuriyemo hari abana bari babayeho nkanjye niha intego yo kubafasha.

Ubundi bakimara kungira uwo ndiwe no kubona ubumenyi buhagije naje gushaka uko nahuriza hamwe abana bo mu mirenge y’iwacu bakiri hasi, nkabahugura nkanabigisha uko bakina. 

Ubu ndigutegura kujya nsohora amafirime menshi abafasha kujya ku isoko ry’umurimo nkabahurizamo kugira ngo nabo bagere ku isoko ry’umurimo.

Ubusanzwe iyo ubanye n’abantu hari ibihe munyuranamo bikagusigara mu ntekerezo ku buryo iteka uhora ubuzirikana.

Ni ko byangendekeye kuko hari ibihe nibuka nagiranye na Imbuto Foundation kandi bitazasibangana mu buzima bwanjye.

Ibihe ntazibagirwa n’ibihe by’Ubukangurambaga bwa ‘Baho Neza Integrated Health Campaign’ bwazengurutse mu gihugu hose bugamije kurwanya inda zitateganyijwe no ku rwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. 

Abantu benshi tuba dufite inyota mu buryo butandukanye, iyo ugeze ku iriba ufite inyota uranywa ya nyota igashira. Kuri njyewe Imbuto Foundation nyifata nk’isoko.

Ikintu cyiza nabonye ni uko iyo umuntu amaze gushira icyaka aha n’abandi bakanywa kuri y’amazi.

Ni yo mpamvu umuntu wafashijwe n’Imbuto Foundation ntabwo yirebaho gusa ahubwo aharanira no gufasha abandi.

Ibyo mpora nifuriza Imbuto Foundation ni ukwaguka mu bikorwa byabo byose, kugira ngo bakomeze kubona ibyo batunga n’ibyo batanga, kungukirwa mu byo ikora kandi ikarushaho gushyigikira abakeneye gusindagizwa.