Imbuto Foundation yateje imbere imibereho myiza y’abaturage

Mukashema Laurence atuye mu Burasirazuba, mu karere ka Ngoma, ni umugenerwabikorwa wa Imbuto Foundation muir gahunda yo guteza imbere umugore wo mu cyaro.

Imbuto Foundation twatangiye gukorana mu 2016. Kugeza n’ubu mu 2021 turacyakorana.

Twakoranye itwigisha ubuhinzi bwa kijyambere duhinga muri green house. Nibwo twari tukiyibona tutazi n’ibyo ari byo ariko barabitwigishije nyuma baza no kuyiduha tuyihingamo ibihembwe bibiri buri mwaka.

Imbuto Foundation yampaye amahugurwa yo gukora imishinga iciriritse n’ubuhinzi busagurira isoko ndatinyuka.

Ubundi twari dusanzwe duhinga ibyo twirira gusa kandi tukabihinga mu kajagari ariko yatwigishije kubikora neza tugahinga ku mirongo ndetse tugakurikirana igihingwa dukoresheje ifumbire mvaruganda n’iy’imborera.

Twamenye uburwayi bw’imyaka, duhinga imbuto n’imboga zirimo inyanya, poivron ndetse n’ibitunguru.

Greenhouse twahinzemo inyanya dukuramo umusaruro ushimishije, ubu twari twejejemo poivron turazisaruye duteganya guhingamo izindi nyanya kandi turateganya kuzakuramo umusaruro ufatika kuko imbogamizi twari dufite ubu zarakemutse, hari ibigega bitatu n’imigezi iri imbere ku buryo kuzivomerera bitazatugora.

Twacuruje ku masoko ya hano iwacu no mu bigo by’amashuri bitwegereye ndetse no mu baturanyi.

Ku bigo by’amashuri twahagemuye ibilo 250, izindi tuzicuruza mu masoko.

Ibyo byose babiduhereye amahugurwa tubihinga by’umwuga tuzi ibyo dukora. Imirire mibi yaragabanutse, duhugurwa gukora imishinga iciriritse iduteza imbere.

Nari nsanzwe nkora ubudozi ariko ayo nkorera mpita nyakoresha, ariko batwigisha kwizigamira. Mu byo nabashije kugeraho, muri icyo gihe nongereye ubushobozi bwanjye.

Nari mfite imashini imwe nayo nkodesha ariko ku bw’amahugurwa ngenda mbona n’ingendo shuri Imbuto Foundation itujyanamo, twigiye ku bandi tureba ukuntu batera imbere.Nanjye kugeza ubu mfite imashini zirenga eshanu kandi ngenda nagura n’ibyo nkora.

Ubu nshyiramo n’imyenda y’abageni nkanabakorera décoration iciriritse kuko sindabona ubushobozi bwo kugura amahema. Ayo mahugurwa yose nayahawe na Imbuto Foundation.

Mfite abana bane batari barabashije kujya mu ishuri bose ariko ubu bagiyemo ndetse harimo abagiye kwiga kaminuza. Nabaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ubu ngeze mu cya Kabiri.

Kuva mu 2016 Imbuto Foundation imaze kuduhugura no kudukoresha ingendo shuri, nigishije n’abo duturanye guhinga imboga n’imbuto bagaburira abana babo, mbigisha uburyo babikurikirana ndetse n’ababyeyi nagiye mbasaba kutwegera kugira ngo tubahe ku bumenyi Imbuto Foundation yaduhaye.

Mu kubaka ubushobozi bw’abandi, hari abana b’imfubyi batabashije gukomeza amashuri nigisha ubudozi. 

Hari n’ababyeyi batari bafite imyuga dusigaye dukorana ubudozi, abana b’abakobwa batabashije gukomeza amashuri nigisha ubukorikori na décoration; bose bakabona amafaranga yo kwifashisha mu yo mbahemba.

Imbuto Foundation yankuye ahantu hakomeye mba mu bwigunge, mpuye n’abandi ndatinyuka n’ibyo nkora ndabigaragaza mu bandi.

Kuri iyi sabukuru y’imyaka 20 Imbuto Foundation yizihiza, ndayishimira ibi byose yatugejejeho nkanayisaba gufasha abandi nkatwe, n’abo dufasha ikajya idusura ikareba aho tugejeje ubumenyi yaduhaye.

Turashimira Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, wadufashe akaboko twe nk’abagore bo mu cyaro, akadutera inkunga tugatinyuka kugera aho abandi bari kandi tukagera kuri byinshi tutari twiteze kugeraho.

Imbuto Foundation yabaye umutima w’ibitekerezo byanjye kuko nari mu icuraburindi ariko ubu mfite aho nagera mfasha undi muntu uri munsi yanjye, nkamuzamura akagera aho ndi ubu.

Ndayishimira ibyiza byinshi itugejejeho nkanifuza ko yakomeza kutuba hafi tukagera ahandi kuko ubu turacyari mu rugendo rurerure nubwo dufite aho tugeze.