Imbuto Foundation yambereye akabando

Nsengiyaremye Fidèle ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na kaminuza, GAERG. Ni umufatanyabikorwa wa Imbuto Foundation muri Gahunda yita ku kuvura Indwara zitandura no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.

Gukorana na Imbuto Foundation byamfashije kurushaho kwigirira icyizere no kumva intumbero y’igihugu. Byamfunguye amaso nkabona ahari amahirwe n’uburyo bwo kuyabyaza umusaruro ngo niteze imbere n’igihugu muri rusange.

Ndashimira Madamu Jeannette Kagame washinze uyu muryango kuko utanga ibisubizo ku bantu b’ingeri zitandukanye.

Turifuriza Imbuto Foundation gukomeza gusugira no kuramba muri uru Rwanda rwacu kuko turacyakeneye kugerwaho na gahunda zayo.

Imbuto Foundation twakoranye mu mishinga n’ibikorwa binyuranye navuga cyane cyane ibyo nitabiriye ku giti cyanjye nk’umugenerwabikorwa icyo gihe nkiri umunyeshuri niga muri kaminuza mu Ihuriro ry’Urubyiruko.

Maze kuba umukozi wa GAERG nitabiriye ibikorwa bitandukanye dukorana na Imbuto Foundation kuva mu 2017. Ni ibikorwa binyuranye Imbuto Foundation itegura bihuza urubyiruko hagamijwe kurwongerera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo rugire ubumenyi n’ubushobozi byarufasha gukomeza guhangana ku isoko ry’umurimo no kugira indangagaciro ziboneye zikwiriye kurufasha kwiyubakira igihugu.

Gukorana na Imbuto Foundation byanyubatsemo ubushobozi bituma n’imyitwarire yanjye ihinduka ndushaho kugira icyizere na morali mu byo nkora.

Nk’umukozi wa GAERG nabonye ibikorwa bitandukanye dutekereza gukora byagirira Abanyarwanda akamaro by’umwihariko abacitse ku icumu cyane cyane mu bigendanye n’isanamitima. Byangiriye akamaro rero kandi nanjye ntanga umusaruro kugira ngo binagere no ku bandi.

Kuva 2012 kugera mu 2021, urugendo nanyuranyemo na Imbuto Foundation rwagize uruhare mu buzima bwanjye no ku ndoto zanjye nk’umuntu wifuza kugira ibyo akora ngo n’abandi babyungukiremo.

Uyu muryango waranyubatse umbera akabando.