Uko Imbuto Foundation yahinduye ubuzima bwanjye; kuri njye ni urukundo

Cyurinyana Philomène ni umupfakazi urera abana batatu n'abuzukuru batanu. Ni inzobere mu by'Imibanire y'Abantu, akaba afite imyaka 56. Mu 2002, yatangiye gukorana na Imbuto Foundation muri Porogaramu ya ‘Family Package’. Ni Umujyanama muri gahunda yo Kuboneza urubyaro.

Gukorana na Imbuto Foundation byangiriye akamaro kanini cyane ku buryo navuga ngo ubu ni yo yangize uwo ndi we.

Nigiyemo ibikorwa bitandukanye mpakura n’ubumenyi ku byerekeye Virusi ya SIDA, n’ubuzima bw’umugore ndetse nk’umukozi wese ukora banampembaga amafaranga nkabasha gukemura ibibazo by’ubukene nahuraga nabyo.

By’umwihariko byanamfashije kwiyishyurira kaminuza muri ULK mpabonera Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Sociologie. Ubumenyi nahavanye ari bwo bumfasha kugira icyo nimarira mu buzima bwa buri munsi.

Nahavanye ubunararibonye mu byerekeye Virusi itera SIDA, n’imibereho y’umugore ku buryo byatumye nshinga Umuryango w’Abagore babana n’Agakoko gatera SIDA, witwa FRSL+/RW nkaba ari njye uhagarariye uwo muryango mu Rwanda.

Ibi byose ni ibintu nakomoye mu Imbuto Foundation ubwo nakoraga muri Family Package.

Ubu ni asosiyasiyo yita ku badamu babana na Virusi itera SIDA hafi mu turere twose tw’u Rwanda. Urumva ko gukorana na Imbuto Foundation byagize icyo bimarira mu buryo bwihariye.

Urugendo rwanjye na Imbuto Foundation rwagize uruhare rukomeye mu buzima bwanjye. Nagezemo nsanga harimo serivisi ijyanye n’imirire aho PAM yageneraga ibyo kurya ababana na virusi itera SIDA.

Mu myaka yo hambere Virusi itera SIDA yari imeze nabi abantu batabyumva, hari akato, hari ihezwa hari ubukene n’ibindi bibazo by’uburwayi butandukanye ku buryo icyo gihe n’ibitaro byabaga byuzuye abarwayi ba virusi itera SIDA kandi bacucitse.

Serivisi ya Family Package ni yo yazanye ubujyanama bwihariye ari na yo nakoragamo kandi abadamu babyiyumvagamo kubera ko nanjye babaga banzi ko duhwanyije ibibazo.

Ubwo bujyanama bwakomeje gutangwa mu banyamuryango nubwo habayeho igihe nk’ababyeyi bamara kubyara bagasa n’ababuze ariko Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika asura icyo kigo areba ibibazo bihari bituma atwubakira inzu yo gukoreramo ikanatangirwamo ubujyanama.

Twarabimushimiye kandi n’ubu turacyamushimira kuko iyo nzu yagize umumaro ukomeye.

Madamu Jeannette Kagame yanagiye afasha abafite ubwandu mu gukora imishinga iciriritse ndetse akanafasha mu kubona amahugurwa atandukanye ndetse birenzeho yanadufashije kubona inzu y’ababyeyi ku buryo mu gihe babyaye byoroha kubakurikirana kugeza ubwo hazaga kuvuka Asosiyasiyo ya IMPORE Nyakubahwa Jeannette Kagame atahwemye kwitaho kuva icyo gihe kugeza none.

Umuryango Imbuto Foundation wamfashije kubaka ubushobozi bw’abandi. Abo bandi mvuga ni abo badamu babana na Virusi itera SIDA ndetse n’imiryango yabo.

Mu kububakira ubushobozi, bamaze kwiyakira kubera ubujyanama babonaga, banafata imiti neza bakurikiranwa mu ngo zabo ndetse bakabona n’ibyo kurya; muri kwa kubongerera ubushobozi.

Ababana n’ubwandu bagize amahugurwa menshi mu bikorwa bibyara inyungu, bize kuboha ibyibo, ibitebo kandi byabahaye amafaranga menshi, bashakiwe amamashini adoda imipira.

Ubu banadoda ibikapu ndetse icyabaye cyiza cyane kuri ubu banafite Cantine aho nibura rimwe mu mezi atatu mu bantu 40 bagabana buri wese akabona ibihumbi 80.

Uyu munsi ni abadamu beza biyubatse kandi ubu iyo bagabanye amafaranga, baremera umuntu mu rwego rw’ikimina ku buryo uwo baremeye ashobora kubona ibihumbi 200 agakiramo umushinga kugeza ubwo harimo benshi bamaze no kwiyubakira inzu zabo.

Ibihe byiza nagiranye na Imbuto Founfation urebye ibihe byose nabaga ndi gukorana na porogaramu ya “Family Package” byari byiza cyane kuri jyewe kuko byari biteguye neza kandi bidasobwa.

Icya kabiri, ibibazo byose twashoboraga kuba dufite, Nyakubahwa Jeannette Kagame yahitaga atubonera ibisubizo, urumva rero iyo ibintu byose biri kubona ibisubizo, nta kibazo kiba kirimo.

Hari n’ukuntu yagiraga ibirori bye byihariye cyangwa inama zihariye ariko natwe akatwibuka akadutumira nka IMPORE, uko twabaga tugiyeyo tukumva ko twitabiriye ibyo birori, byaratunezezaga cyane, yaba jyewe cyangwa se bagenzi banjye twabaga turi yo. Yaduhaye urukundo, aduha ubufasha nta kintu na kimwe twigeze tumuburana.

Muri iki gihe Imbuto Foundation iri kwizihiza imyaka 20 ndayifuriza Imigisha ya Nyagasani, nkanayifuriza kandi Madamu Jeannette Kagame, Imana ikaguma ikamuyoborana ubwenge n’ubushishozi  igihe cyose hamwe n’itsinda bakorana mu kuyobora Imbuto Foundation.