Ishimwe rya Mukakarinda kuri Imbuto Foundation yafashije abana kubona amarerero abitaho

Mukakarinda Alponsine ni umubyeyi w’abana babiri utuye mu Murenge wa Miyove, akaba umugenerwabikorwa wa Imbuto Foundation muri gahunda Mbonezamikurire y’Abana.

Irerero ry’abana ritaraza muri Miyove, twaburaga ahantu dusiga abana tugiye mu mirimo, twaba tunagiye tukagira impungenge twibaza ngo bararya gute, ese turasanga bari hehe, ugasanga baniyanduje ariko kubera ko batangiye kujya kwiga nta kibazo. Turagenda tugataha tuzi ngo abana bari ku ishuri nta kibazo bafite.

Ikintu irerero ryamfashiije ku ruhande rumwe ryatinyuye n’abana, ubona abana baratinyutse bajya mu bandi, wamubaza uko yitwa cyangwa icyo yize akagusobanurira, ukabona kandi nawe akunze ibintu byo kujya kwiga bikamutegura akajya mu wa mbere amaze kumenya kwiga icyo aricyo.

Irerero ryaradufashije kuko ryatwigishije kwita ku bana no kubijyanye n’indyo yuzuye. Hari igihe duhura nk’ababyeyi bakatwigisha uburyo umuntu yakora akiteza imbere. Iyo duhuriyeyo hari inama runaka batwigisha nko kujya mu matsinda kuko iyo uryizigamamo bigufasha nko kubona ijana ry’igikoma utagize ikibazo cyo kuvuga ngo ndarikurahe.

Ndashimira Imbuto Foundation nabo bafatanya bose kuko baradufashije bishoboka, ubona ko abana bigayo iyo bagiye mu wa mbere ubona hari icyo barusha abandi batagiye kwiga.

Kuri iyi sabukuru y’imyaka 20 ndashimira Imbuto Foundation y’uko yadutekerereje kugira ngo abana bacu babashe kugira iterambere mu mutwe. Ni byinshi cyane haba ibijyanye n’ubuzima, imibereho byose birabafasha ku buryo ubona ko umwana azamuka ubona ko hari ikintu yagezeho.