Umumaro uri mu kugira abo kwigiraho mu nzira y’iterambere

Kayumba Bertrand ni umugenerwabikorwa wa gahunda ya ‘Mentorship’, yinjiyemo mu 2007.

Ninjiye muri gahunda yo gufasha abana b’abasore kubona abafashamyumvire  “Mentorship” nkisoza kaminuza. Icyo gihe, nari mfite inzozi zo kuba umupilote ndetse rimwe na rimwe nasabaga umufashamyumvire wanjye kumpuza n’abantu bakora mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Ku bw’amahirwe make, sinashoboye kubona akazi kajyanye n’ibyifuzo byanjye. Nubwo nashakaga kuba umupilote, umufashamyumvire wanjye yamfashije gushyira ubuzima bwanjye ku murongo no kunyobora mu byo nshoboye kurushaho kandi nshobora kugeraho.

Yamenye ko nkunda gukoresha imbuga nkoranyambaga, angira inama yo kwita ku bijyanye n’itumanaho kuko ari ahantu yabonaga amahirwe menshi ku rubyiruko. Yamfashije kuzamura urwego rwanjye no kunononsora umwirondoro wanjye. Ubufasha bwe bwanyongereye imbaraga, kugeza aho nabonye akazi mu bijyanye n’itumanaho. Mu gihugu kirimo urubyiruko rwinshi rwasoje kaminuza, ufite umuyobora biramworohera kugera ku ntego ze.

Iyo ukiva muri kaminuza uba ufite byinshi mu mutwe wawe, wumva wakora ibintu byose ahanini kubera inyota y’amafaranga nubwo wasanga nta n’ubumenyi ufite.

Icyo ‘mentor’ yamfashije ni ukuvangura ibyo bitekerezo navanye muri kaminuza, abishyira kuri gahunda, ananyereka uburyo bwo guha ubuzima icyerekezo binyuze mu biganiro twagiranaga ndetse akanamfasha gukora amahitamo y’ibyangirira akamaro.

Umufashamyumvire wanjye yamfashije kwinjira mu imenyerezamwuga ndetse nyuma mbigiriramo n’umugisha kuko nyuma y’ukwezi nahise mbona akazi.

Ibi nabigezeho mbikesha igitsure yanshyiragaho kuko yamfataga nk’uko umubyeyi yita ku mwana we, akangira inama ndetse akananyereka uko ngomba kwitwara mu buzima ngo ngere ku ntego nihaye.

Mentorship ikwiye gukomeza mu nzego zose

Mentorship yashyizweho ikenewe ndetse ikwiye gukomeza kugira ngo urubyiruko rubone abaruyobora mu mitekerereze n’uburyo bunoze bwo kwiteza  imbere bahereye ku nzozi zabo ariko bakanita cyane ku byo bashoboye kurusha ibindi

Imbuto Foundation si njye njyenyine yafashije, yagiriye umumaro urubyiruko rwinshi. Ni ikintu cyiza Madamu Jeannette Kagame yakoze kandi na n’ubu turacyabishima. 

Njyewe ubwanjye nihereyeho iyo nirebye nkatekereza aho navuye n’aho ngeze mbikesha Imbuto Foundation, ndabyishimira kandi ndabashimira cyane.