Abungukiye mu bikorwa bya Imbuto Foundation ni twe twayishyigikira neza

Nayituriki Sylvain ni umugenerwabikorwa wa Imbuto Foundation, muri gahunda ya ‘Edified Generation’. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza yakuye muri Southern Hampshire University. Ni Umuyobozi wungirije w’umushinga ugamije gufasha impunzi kwiga kaminuza.

Ndibuka mu 2008, nari ngiye kuva mu ishuri [mu yisumbuye] kubera kubura amafaranga y’ishuri. Narezwe n’umubyeyi utari ufite ubushobozi buhagije bwo kubona amafaranga y’ishuri kuri njye n’abavandimwe banjye. 

Muri izo ngorane zo kubona amafaranga y’ishuri, umubyeyi wanjye yanshishikarije kugira umuhate mu ishuri. Byari inzozi kuri njye, gusoza amashuri yisumbuye. Nagize amahirwe yo kubona buruse ya Imbuto Foundation mu gihe nari nyikeneye. 

Amahugurwa nahawe n’umuryango Imbuto Foundation mu gihe cy’ibiruhuko yatumye ndushaho kwigirira icyizere bimoa n’imbaraga zo gukora cyane.

Iyo numvise Imbuto Foundation nyumva nk’umubyeyi n’impinduka mu buzima bw’abantu muri rusange. Ndeba ibikorwa byayo birimo gufasha urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu mu mishinga nkabona ko ari umubyeyi.

Umubyeyi yifuza ko ibyiza byose byaza ku mwana we. Ni ko mbona Imbuto ibikora kandi yifuza gukomeza kubikora mu muryango Nyarwanda.

Kuri iyi sabukuru y’imyaka 20, mbere na mbere ndavuga ngo “Isabukuru nziza ku Imbuto Foundation, ibikorwa byanyu ni indashyikirwa mukomereze aho ngaho!” Turabizeza ko ubufasha muzadukeneraho nk’abantu bagize inyungu mu mushinga mufite, tuzitanga tubafashe aho bishoboka. 

Naremye icyizere mu bandi mbabera intangarugero

Nyuma yo kwiyemeza kwiga nshyizeho umwete, narangije icyiciro cya rusange ndi mu icumi ba mbere mu gihugu.

Abafashijwe na Imbuto twihatiraga kwiga kuko twaharaniraga kubyaza umusaruro amahirwe n’icyizere twagiriwe. Twize neza turatsinda ndetse tubera abandi intangarugero aho twigaga hose. Ndangiza amashuri yisumbuye twakoreraga ku manota 73, nagize 63. 

Nagombaga kujya kwiga Civil engineering muri Kaminuza y’u Rwanda (KIST). Haje Umushinga w’Abanyamerika witwa Kepler utanga amahirwe yo kwiga kaminuza, narasabye njya gukora ibizami ndabitsinda ntangira kwiga mu ishuri rya Kepler.

Aho niho nize iby’ubuzima (Health Management), gukora mu bigo by’ubuzima utari nk’umuganga ariko ukaba warebera abakozi cyangwa ugatanga ubundi bufasha bukenerwa mu bigo nderabuzima n’amavuriro.

Nakomeje kwiga neza, ntsinda neza mu ishuri, nsoje amashuri mpita mba umwarimu muri iryo shuri rya Kepler aho nigishije imyaka itanu mfasha urundi rubyiruko kwiyungura ubumenyi no kubaremamo icyizere. Izo nazo zari izindi nzozi zisa n’izidashoboka nkurikije uko kwiga kwanjye nabonaga nabyo bidashoboka, ariko Imbuto yaramfashije mbigeraho.