Nongeye kwiyunga n’umuryango wanjye mbifashijwemo na Imbuto Foundation

Nzabarinda Jean Pierre, ni umushoferi utuye mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera. Umugore we n’umwana we bitabiriye amahugurwa muri gahunda yo gukangurira urubyiruko kumenya amakuru ku buzima bw’imyororokere (ASRH) na gahunda zo kurwanya Virusi Itera SIDA mu biganiro bitegurwa na Imbuto Foundation, bavanamo ubumenyi n’amakuru byahinduye imibereho y’umuryango wabo. Nzabarinda yari afite imyitwarire itari myiza, yarateranye umuryango ariko umugore we avuye mu mahugurwa agenda muganiriza buhoro buhoro, arahinduka atangira kwita ku muryango we no guhora ashaka icyabateza imbere.

Akenshi yatahaga atinze yanyoye inzoga nyinshi agasanga abo mu rugo baryamye, nyuma aza kwibaza amaherezo y’iyo mibereho.

Ni bwo umudamu wanjye yambwiye ati ‘ariko ko hari ahantu twavuye muri Club bakatuganiriza, wakwihangana ukemera ko ibyo bambwiye twabiganiraho?’ Nti ‘nta kibazo wabimbwira tukaganira.’

Nari narabataye, naragoswe n’inzoga n’ibindi byose ariko kubera ibyo twaganiriye ndavuga nti ‘kuva uyu munsi ndabiretse.

Umwana yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri kugeza n’ubu ariga rwose nta kibazo afite n’iyo hari ibikoresho by’ishuri akenye ntahari nagiye mu kazi akampamagara mbyumva vuba ku buryo nawe yambwiye ati ‘nubona ntazanye amanota ya mbere ntuzongere kunyizera.

Ubu rwose byaramfashije, aba mu rugo, kwa kundi yirirwaga ari kuzerera byararangiye, ni yo mpamvu nanjye nafashe icyemezo cyo kujya mbegera nkavuga nti uko naje kuruhuka mujye mumbabarira nibura nimugoroba tujye tuganira.