Gukorana na Imbuto Foundation byandemyemo icyizere cy’ahazaza

Cyiza Aissa ni umunyamakuru w’umwuga ukorera Royal Fm akaba ari n’umwe mu bategura ikiganiro Ishya afatanyije na bagenzi be. Yatangiye gukorana na Imbuto Foundation mu gihe yari asoje amashuri abanza ndetse ibihembo yahawe byamuteye imbaraga zo kwiga ashyizemo umwete. Ahamya ko iyo ataba mu mubare w’abahabwaga inama na Imbuto Foundation na we yari kuba umwe mu bana bavuye mu ishuri mu gihe cye.

“Ubwo najyaga mu mashuri y’icyiciro rusange nari umwe mu bakobwa batsinze neza mu bizamini bya Leta mu mashuri abanza, bimpa kuba mu bakobwa bagombaga kubona ibihembo byatanzwe na Imbuto Foundation, by’umwihariko Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame arabidushyikiriza.

Byaduteye imbaraga, nk’abana b’abakobwa bidutera kumva ko tugomba kwiga tugakora cyane.
Umwana w’umukobwa yarigaga agatsinda ariko yagera hagati ubushobozi bukabura.
Imbuto Foundation yagiye ifasha abana b’abakobwa kugira ngo babashe kuguma mu ishuri kuko babishyuriraga n’amafaranga y’ishuri, bakabaha ibikoresho bitandukanye ku buryo ntekereza ko ari urugendo rwiza ku muntu wese wakoranye na Imbuto Foundation.

Nta mushinga wundi twakoranye uretse uwo wo kudufasha ku ishuri no kuduhemba igihe twitwaye neza ariko nk’umunyamakuru nakomeje kugenda nkorana na Imbuto Foundation by’umwihariko mu bikorwa bitandukanye yakoraga byo gukomeza gukangurira abana b’abakobwa kudata ishuri, kumenya uburenganzira bwabo n’indi mishinga itandukanye twagiye duhuriramo.

Bimwe mu bihe byiza nagiranye na Imbuto Foundation bikubiye mu guhura n’abakobwa bo mu gihugu cyose. Byabaga ari byiza kuko twarahuraga tukaganira, tukareba uburyo tuzakomeza kwiga dushyizeho umwete n’ibindi twakwigira ku bandi bikaduteza imbere.

Gukorana na Imbuto Foundation byampaye imbaraga zatumye ngomba kwiga nkashyiramo umuhate kugira ngo mbashe kuba uwo ndi we.

Iyo rero bitaza kubaho ko bambwira ngo kora, iga urabishoboye, mbibwiwe na Imbuto Foundation, mbibwiwe na Madamu Jeannette Kagame byari gushoboka ko wenda nanjye nari kuba mu mubare w’abana icyo gihe bataga ishuri.

Icyo nifuriza Imbuto Foundation ni ugukomeza gufasha mu burezi bw’u Rwanda muri rusange ndetse no mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Burya n’ubwo umuntu aba akeneye kwiga ariko akeneye no kubaho, akeneye no kumenya ubuzima nyuma yo kurangiza amashuri. Ndabifuriza gukomeza gufasha u Rwanda gukomeza gutera imbere”.