Imbuto Foundation yangize uwo ndi we!

Habonimana Charles ni umugenerwabikorwa akaba n’Umufatanyabikorwa wa Imbuto Foundation kuva akiri muri Kaminuza aho yari umunyamuryango wa AERG, akaza no kuyobora GAERG.

“Nitabiriye bwa mbere gahunda za Imbuto Foundation mu 2009. Twari mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Aspire to Inspire’ ryahuje abanyeshuri biga muri za kaminuza, abahagarariye urubyiruko mu turere n’abanyeshuri biga mu mahanga.
Nkora mu nzego z’ibanze, Imbuto Foundation yari ifite porogaramu nyinshi zari zigenewe urubyiruko cyane cyane mu kwiteza imbere, guhanga imirimo no kwita ku buzima bw’imyororokere. Nk’umuntu wari ushinzwe gahunda z’urubyiruko twakoranye byinshi.
Nyuma yo kuba Umuyobozi wa GAERG, Imbuto Foundation yagize gahunda yihariye yo gufasha urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo twite kuri bashiki na barumuna bacu, aho twigaga ibyo kwihangira imishinga no kwizigamira n’ibindi bidufasha kwiteza imbere.
Ihuriro njya nibuka ritajya imva mu mutwe, ryitwa Financial Fitness twakoreye i Gabiro. Twavuyeyo tumenye gahunda yo kwizigamira no kumenya ubuzima bw’igihugu muri rusange.

Ntangira gukorana na Imbuto Foundation sinari nzi ko hari ejo hazaza, ariko uko twagiraga ibiganiro n’abahanga, badusangiza amagambo y’ubwenge ayobora umuntu, ni bwo umuntu yatangiye kuvuga ngo ‘Nzaba umugabo’. Guhera kuri Perezida wa Repubulika, nta gihe na kimwe twageze mu nama y’urubyiruko tutari kumwe na we.
Yaba we, abayobozi bakuru b’igihugu, abikorera, abashoramari bo hanze y’igihugu bakunda urubyiruko, buri wese yazaga afite icyo ashaka kutubwira n’icyo yifuza ko tuzageraho.

Kuva icyo gihe natangiye kujya mu ruhame nkabona impinduka muri rusange. Imbuto Foundation yangize umugabo.

Njya nibuka Gen James Kabarebe yigeze kutubwira ngo ‘izi mbuto ziri muri iki cyumba turamutse dusohotse mwese uko mungana muhinduye amatwara n’imyitwarire twaba duteye imbere imyaka irenga 100 kuko urugamba twarwanye ari urw’iterambere ryanyu mu gihe kizaza.
Icyo gihe kubibwira urubyiruko, umuntu muto utera imbere uri kwiga muri kaminuza, aba aguhaye ingingo yo kuzibandaho wandika igitabo cyawe.
Nzirikana cyane amarangamutima y’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame, cyane cyane iyo avuga ku rubyiruko. Ndamutekereza nk’umubyeyi ureberera abana bose badafite ababyeyi, badafite ahandi bari. Igihe cyose yabaga ari kumwe n’abana barimo abarokotse Jenoside, abo mu miryango ikennye n’izindi mpfubyi za SIDA n’abandi bafite bibazo. Njye nibuka uko yatubwira ngo ni mwe bahamya b’ibyo turi kubaka uyu munsi kuko ahazaza hari mu biganza byanyu.
Iyo mbitekereje, nkabireba hashize imyaka 15, hafi 20 nareba aho mvuye n’aho ndi, nkavuga ko batagosoreye mu rucaca, nkavuga ngo njye ubwanjye n’abo twabanye dushobora kuba icyitegererezo ku rundi rubyiruko ruzabona amahirwe yo kwinjira muri porogaramu nk’iyi kuko ni umuryango udaheza.

Imbuto Foundation ndayifuriza kugira imbuto zitoshye, zifite umusaruro ufatika. Mu myaka izaza, abazabyiruka bazamenye ko higeze kubaho gahunda nziza y’igihugu kuko njyewe Imbuto sinyifata nk’umuryango ahubwo ni igitekerezo kidashobora kuzima na gato.

Imbuto babibye zizabagarukira kuko na natwe tuzakora ibishoboka ngo izo mbaraga zigere ku bandi. Twarabitangiye binyuze mu bujyanama no muri gahunda zo gufasha urubyiruko.