Ishimwe rya Mukakarinda kuri Imbuto Foundation yafashije abana kubona amarerero abitaho

Mukakarinda Alponsine ni umubyeyi w’abana babiri utuye mu Murenge wa Miyove, akaba umugenerwabikorwa wa Imbuto Foundation muri gahunda Mbonezamikurire y’Abana.
Uko Imbuto Foundation yahinduye ubuzima bwanjye; kuri njye ni urukundo

Cyurinyana Philomène ni umupfakazi urera abana batatu n’abuzukuru batanu. Ni inzobere mu by’Imibanire y’Abantu, akaba afite imyaka 56. Mu 2002, yatangiye gukorana na Imbuto Foundation muri Porogaramu ya ‘Family Package’. Ni Umujyanama muri gahunda yo Kuboneza urubyaro.
Imbuto Foundation yambereye akabando

Nsengiyaremye Fidèle ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na kaminuza, GAERG. Ni umufatanyabikorwa wa Imbuto Foundation muri Gahunda yita ku kuvura Indwara zitandura no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.
Umumaro uri mu kugira abo kwigiraho mu nzira y’iterambere

Kayumba Bertrand ni umugenerwabikorwa wa gahunda ya ‘Mentorship’, yinjiyemo mu 2007.