Gukorana na Imbuto Foundation byandemyemo icyizere cy’ahazaza

Cyiza Aissa ni umunyamakuru w’umwuga ukorera Royal Fm akaba ari n’umwe mu bategura ikiganiro Ishya afatanyije na bagenzi be. Yatangiye gukorana na Imbuto Foundation mu gihe yari asoje amashuri abanza ndetse ibihembo yahawe byamuteye imbaraga zo kwiga ashyizemo umwete. Ahamya ko iyo ataba mu mubare w’abahabwaga inama na Imbuto Foundation na we yari kuba umwe […]
Imbuto Foundation yangize uwo ndi we!

Habonimana Charles ni umugenerwabikorwa akaba n’Umufatanyabikorwa wa Imbuto Foundation kuva akiri muri Kaminuza aho yari umunyamuryango wa AERG, akaza no kuyobora GAERG. “Nitabiriye bwa mbere gahunda za Imbuto Foundation mu 2009. Twari mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Aspire to Inspire’ ryahuje abanyeshuri biga muri za kaminuza, abahagarariye urubyiruko mu turere n’abanyeshuri biga mu mahanga. Nkora mu […]
Imbuto Foundation yampaye ubuzima bufite icyerekezo

Hitimana Ildephonse ni Umukozi wa Imbuto Foundation muri Gahunda y’Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato (ECD) kuva mu 2014. Mu gihe amaze akora muri uyu muryango yishimira intambwe amaze gutera, kuko ubuzima bwe bwagize icyerekezo gihamye nyuma yo kwitabira ibiganiro byategurwaga n’uyu muryango muri gahunda zo kwita ku rubyiruko akahungukira ubumenyi mu gukoresha neza umutungo. Ninjiye muri […]
Imbuto Foundation yabaye igisubizo ku bibazo by’ingutu byari byugarije urubyiruko

Nzabampema Liana ni Umuyobozi Mukuru mu Muryango Segal Family Foundation, umaze imyaka igera kuri 10 ukorana na Imbuto Foundation. Mu buhamya bwe, avuga ko bishimira gufatanya n’abantu bagamije kuzamura ubuzima bw’imiryango ifite intege nke no gukemura ibibazo byugarije urubyiruko n’abagore. Muri Segal Family Foundation twizera ko ibisubizo abantu bishakamo ari byo byiza kandi bitanga impinduka […]
Uyu munsi ndi umurezi mwiza w’abana b’abakobwa mbikesheje Imbuto Foundation

Sr. Ayingabiye Anne Marie ni Umurezi n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire myiza mu kigo cy’amashuri yisumbuye. Nyuma yo guhabwa amahugurwa yatangiye guha agaciro ubushobozi bw’umwana w’umukobwa. ‘Ndi umurezi ushinzwe imyitwarire nkaba ndera abana b’abakobwa. Mu byo mparanira, icya mbere ni uko umwana w’umukobwa arangiza afite ubushobozi bwo kwita ku iterambere rye n’iry’umuryango we, ndetse n’umuryango Nyarwanda […]
Gukorana na Imbuto Foundation byamfashije kwagura ibikorwa byanjye

Umunyamideli Toni Grace, witabiriye irushanwa rya ArtRwanda – Ubuhanzi, icyiciro cya mbere, avuga ko gukorana na Imbuto Foundation yabivomyemo ubumenyi bwatumye abasha kwagura ibikorwa bye binyuze mu mahugurwa yagiye ahabwa, ku kunoza imikorere no kwagura ibikorwa. Natangiye gukorana na Imbuto Foundation muri 2018, aho nahatanaga mu irushanwa rya ArtRwanda – Ubuhanzi, mu cyiciro cy’abanyamideli. Kugeza […]
Ndifuriza Imbuto Foundation gukomeza kujya imbere!

Murindabigwi Meilleur ni Umuyobozi Mukuru wa IGIHE, ikigo gikora ibyerekeye Ikoranabuhanga, Itumanaho n’Itangazamakuru. Yahawe ishimwe rya CYRWA mu 2011, ndetse yitabiriye gahunda zitandukanye za Imbuto Foundation zirimo ‘Edified Generation’ na ‘Youth Forum Series’. ‘Ndi umwe mu bahawe ishimwe rya CYRWA, iri shimwe narihawe mu mwaka wa 2011. Muri icyo gihe n’ubundi ibyo nakoraga ni byo […]
Nongeye kwiyunga n’umuryango wanjye mbifashijwemo na Imbuto Foundation

Nzabarinda Jean Pierre, ni umushoferi utuye mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera. Umugore we n’umwana we bitabiriye amahugurwa muri gahunda yo gukangurira urubyiruko kumenya amakuru ku buzima bw’imyororokere (ASRH) na gahunda zo kurwanya Virusi Itera SIDA mu biganiro bitegurwa na Imbuto Foundation, bavanamo ubumenyi n’amakuru byahinduye imibereho y’umuryango wabo. Nzabarinda yari afite imyitwarire […]
Imbuto Foundation yambereye imbuto koko!

Habiyambere Emmanuel w’imyaka 29, avuka mu Murenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gisiza mu Murenge wa Rukoma. Ni umugenerwabikorwa wa gahunda ya ‘Peer educators’’. Yatangiye gukorana na Imbuto Foundation mu 2011.
Imbuto Foundation yahinduye inzozi zanjye zo kuba umukinnyi wa Film

Umukiza Annualite ni umukinnyi wa Filime n’Ikinamico. Ni umugenerwabikorwa wa ArtRwanda- Ubuhanzi, Irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi rigamije gushaka impano mu rubyiruko no kuzishyigikira